Ibyihariye

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda byemeranyije ko u Rwanda rushobora kwakira abimukira bazaba birukanwe muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo ndetse n’umwe mu bayobozi bo mu gihugu
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yasabye abasirikare bashya barangije amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda kurangwa n’ubunyangamugayo, kwitanga batizigamye no guharanira kurengera abadafite kivugira, mu rugendo rushya bagiye gutangira
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo wa XIV yageneye ubutumwa Abihayimana bitabiriye Inteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), abasabira ko iyi nama izatanga umusaruro wifuzwa mu kwimakaza urukundo n'icyizere mu miryango yasenywe n'amacakubiri
Umunyarwakazi Xaverine Nirere ukina ikipe ya Team Amani yegukanye irushanwa ry'amagare rya Tour de Windhoek 2025, ryaberaga muri Namibia
Urubyiruko rwitabiriye umuhango wo gusoza Inteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), rwasabwe guharanira kwihesha agaciro no gushyira imbaraga mu bikorwa bibubaka
Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame, yashimiye umukinnyi w’icyamamare muri NBA, Kawhi Leonard waje mu Rwanda guhura no kuganira n’urubyiruko rw’u Rwanda
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi b’inzego za Leta n’ab’amadini gukoresha inshingano zabo mu guteza imbere icyiza n’ukuri ku nyungu z’abaturage
Umuhanzikazi Ayra Starr, umuhanzi Kizz Daniel na Timaya bakomoka muri Nigeria baraye banyeganyeje Kigali mu gitaramo gishyira akadomo ku iserukiramuco rya Giants of Africa
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Umuganura utagishingiye ku buhinzi n'ubworozi gusa ahubwo wubakiye ku bikorwa by'iterambere ry'Igihugu