Ibyihariye

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yasabye ko isuku yaba umuco mu mashuri nk'ahantu hahurira umubare munini bityo abana bakiga neza kandi bafite ubuzima bwiza.
Pegasus ni Porogaramu yifashishwa mu butasi , ikaba yarigeze kuvugisha abatari bacye n'u Rwanda rurimo rushinjwa kuyikoresha mu kumviriza amabanga y'ibindi bihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze raporo iherutse gutangazwa, n’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yibasira umutwe wa AFC/M23 n'u Rwanda.
Umukuru w'Igihugu Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gusigasira indangagaciro z'umuco Nyarwanda, hibandwa ku kunoza imivugire n'imikoreshereze y'ururimi rw'Ikinyarwanda
Minisiteri y' Ubuhinzi n'Ubworozi, yatangaje ko umusaruro w’amafi avuye mu bworozi bwo mu mazi n'uburobyi wageze kuri toni 52.439 mu mwaka wa 2025 uvuye ku zirenga 48.133 mu 2024.
Tariki ya 7 Mutarama 2026 yinjiye mu mateka ya Kiliziya y’u Rwanda nk’umwe mu minsi idasanzwe, kuko ariyo yatangirijweho ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge, izaba iherereye ku Ibanga ry'Amahoro
Impunzi z’Abanye-Congo zituye mu mujyi wa Kigali zazindukiye mu rugendo rw'amahoro rwabereye kuri za Ambasade zikorera mu Rwanda, mu rugendo rugamije kwamagana ubwicanyi n'imvugo z'urwango biri mu Burasirazuba bwa Congo