Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n'iya Singapore, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, batangiye kwakira ubusabe bw'abantu bafite imishinga y’indashyikirwa ijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi bifitanye, hibandwa ingingo ya gatandatu ku masezerano ya Paris ajyanye no kubungabunga ikirere .