Ibyihariye

Umuholandi Jurgen Zomermaand ukinira Dévelopment Picnic PostNL team y'iwabo, ni we wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2026, kakinwe ku ntera y’ibilometero 145,3  kuva mu Karere ka Huye kugera mu Karere ka Rusizi.
Igitero cya drone za FARDC yagabye kuri AFC/M23 cyabaye mu gitondo cya kare uyu munsi cyahitanye umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma .
Imyaka 25 irashize Leta y'u Rwanda ishyizeho gahunda y'Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli cyangwa Mutuelle de Santé) nk’umusingi wo kugeza serivisi z’ubuvuzi zihendutse ku baturage bose mu gihugu
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imvugo zibiba urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside, bikomeje kugaragra mu karere by'umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC, asaba ko umuryango Mpuzamahanga wagira icyo ukora.
Umunya Esipanye Martí Soriano Pau ukinira Never Say Never (NSN) Development Team ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026, kakinwe ku ntera y'ibilometero 134,6 kuva mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, kugera mu Karere ka Huye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyo ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuvuga ku mutwe wa FDLR ari ibinyoma kandi bigomba kugira aho bigarukira.
Umunya Israel Einhorn Itamar ukinira NSN Development Team ni we wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2026 kakinwe ku ntera y'ibilometero 173,6 kuva Rukomo muri Gicumbi kugera i Rwamagana, akoresheje amasaha ane, n'amasegonda 5.
Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye Abanyarwanda kuza gushyigikira Abanyarwanda n'abandi bazitabira isiganwa ry'amagare , Tour du Rwanda , yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.