Ibyihariye

Ku nshuro ya mbere mu mateka, Shampiyona y'Isi y'Amagare igiye kubera ku mugabane wa Afurika, mu gihugu cy'u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, guhera ku itariki ya 21 - 28 Nzeri 2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye igitero cyagabwe na Israel kuri Qatar mu Mujyi wa Doha ndetse inihanganisha imiryango y'Abanya-Qatar bakiburiyemo ababo.
Abadepite batoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo ya miliyoni 173.840.000 z'amayero hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, azifashishwa mu guteza imbere ingufu.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko umutungo warwo ugeze kuri  Tiriyari eshatu na Miliyari 1 (T3.1)
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yabwiye abagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite ko hakwiye amavugurura ku itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda kugira ngo rihuzwe n’igihe kigezweho.
Perezida Paul Kagame yakiriye umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Itangazamakuru mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE Media Council), Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed
Perezida Kagame yakiriye aba Ambasaderi bashya barimo Casper Stenger Jensen uhagarariye Denmark, Irene Vida Gala uhagarariye Brazil, Aurélie Royet‑Gounin uhagarariye Ubufaransa na Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin uhagarariye Misiri
Imyaka 35 irashize ,Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, ahawe ubusaseridoti kuko yabaye Padiri tariki ya 8 Nzeri 1990
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko 10% by’amafaranga akomoka mu bukerarugendo bwa Pariki y’Ibirunga agenerwa abaturage baturiye iyi pariki.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Karere ka Rubavu, aho yasuye Uruganda rwa Shema Power Plant rubyaza Gaz Methane amashanyarazi ndetse n’Icyambu cya Rubavu