Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abagitanga serivisi mbi mu nzego zitandukanye, asaba abanyarwanda kujya bagaragaza ikibazo mu gihe bahuye nacyo.
Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rugiye guhagarika gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, ntaho bihuriye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko hari ibyo batumvikanye mu mikoranire.
Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ko mu myaka ine iri imbere hazaba huzuye amashuri atanu ya Leta afasha abana bafite ubumuga bwihariye, ndetse n'andi mashuri hirya no hino mu gihugu akazaba ayigiraho
Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo umutekano mu Mujyi wa Goma n'ibindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigire umutekano, leta ya RDC ikwiye kubigiramo uruhare, ikemura ikibazo uhereye mu mizi
Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko umushinga wa Biogaz yifashishwa mu guteka utatanze umusaruro nkuko byari biteganyijwe gusa ivuga ko hatangijwe indi gahunda yo kongera kuwugerageza bityo bizeye ko uzatanga umusaruro.
Urwego ry'Igihugu rw'Imiyoborere ,RGB , rwatangaje ko rwashyizeho Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports nyuma yo gusuzuma byimbitse ibibazo biyivugwamo.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko bifuza ko rwakomeza kubafasha mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu no gukomeza kwagura umubano w’ibihugu.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga