Niyigena Radjabu

Umunota

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) bagirana ibiganiro.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka warangiye wa 2025 habaye impanuka  10,320 zihitana abantu 719, isaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika no gukurikiza amategeko y’umuhanda.
Bwagaragaje ko kurya nijoro bigira uruhare runini mu kuba umuntu yagira umubyibuho ukabije, bitewe n’uko bihindura imikorere y’umubiri mu buryo bw’igogora, gutwika ibinure, n'impinduka mu misemburo ituma umuntu asonza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, akaba n’insuti y’u Rwanda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Nyakanga 2026 yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa, Rwanda Institute of Computing (RIC), kizaba ishami ryihariye rya Kaminuza y’u Rwanda rigamije gutegura abahanga bazagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Inama y'Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation – RNF), kizibanda ku bikorwa byo kurengera, kubungabunga no gucunga mu buryo burambye ibinyabuzima byo mu gasozi n'ibyanya birinzwe n’Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na InipasvalleyRw Ltd yerekeye umushinga w’ibihingwa byifashishwa cyane mu rwego rw’ubuvuzi.
U Rwanda rwinjije amadovize arenga miliyoni 9,63$ z’, ni ukuvuga asaga miliyari 14 Frw, avuye mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu gihe cy’iminsi itanu.
Kuri uyu wa Gatatu, abanyarwanda 108 bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) batahutse mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere.
Perezida Paul Kagame yakiriye Belén Calvo Uyarra, usoje inshingano zo kuba  Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU, mu Rwanda.
Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, yatangaje ko adashyigikiye igitekerezo cyo kugirana ibiganiro n'ubutegetsi bwa Kinshasa, avuga ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidashobora gukemurwa binyuze mu masezerano mashya ya politiki.