Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Polisi y'Igihugu, Ingabo z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa, batangiye ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Umuhanzi Israel Mbonyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yemeje ko agiye gutaramira mu Bubiligi ahishura ko ari andi mahirwe Imana itanze yo kongera guhura abantu bakaramya.
ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw' amahoro (RWABGVIII) zikorera muri MINUSCA, i Bria muri Repubulika ya Centrafrique, uyu munsi zifatanyije n’izindi ngabo zo mu bindi bihugu ziri mu butumwa bw’amahoro hamwe n’abaturage bo mu Mujyi wa Bria kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wa 2026.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'ubutabazi MINEMA, yasabye abaturage gufata ingamba zirimo kuyobora amazi ahabugenewe mu rwego rwo guhangana n'ibiza bituruka ku mvura nyinshi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifurije Abagore Umunsi mwiza wabo, abashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu iterambere ry'Igihugu.
Rayon Sports na APR FC, zombi zavanye i Rubavu inota rimwe, rimwe mu mikino y'umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda.
Kuri gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeye kuri Dr. Ozonnia Ojielo .
Abanyarwanda batuye mu Majyaruguru y’Uburayi , bari muri Suède na Denmark , bifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'umugore.
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange, yahujwe  no kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.
Umuryango wa Afurika (EAC) yashyizeho Amb. Stephen Patrick Mbundi yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba , EAC, asimbuye Umunya-Kenya Veronica Nduva.