Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya “Cheetah Energy’’, rwongereye amasezerano y’imyaka ine n’Ishyirahamwe rya Basketball (FERWABA), afite agaciro ka miliyoni 700 Frw.
Umuhanzikazi Bwiza kuri ubu urikubarizwa i Stockholm muri Suède aho azataramira ku wa Gatandatu, yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Suède  agirana ibiganiro na Dr. Diane Gashumba , Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède
Urugaga rw'Ababaruramari b'Umwuga mu Rwanda (ICPAR) bafatanije n’ikigo cyo mu Bwongereza Gishinzwe Ababaruramari, ACCA (Association of Chartered Certified Accountants),  ku wa 5 Werurwe 2026, rwamuritse raporo y’inyigo zakozwe mu Rwanda yerekeye imicungire irambye y’ibidukikije mu rwego rw’imari ‘yakozwe na Sustainability Working Group Africa (SWGA).
Umunyamakurukazi, Aime Beaute Mushashi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Nyamaswa Francis.
Abaturage batuye mu Karere ka Ngororero bakomeje kwibaza amaherezo y’uruganda rumaze imyaka irenga 13 rutaratangira gukora nyamara rwari rwitezweho impinduka zishingiye ku iterambere ku batuye muri aka Karere muri rusange ariko by’umwihariko ku baruturiye.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamenyesheje Abanyarwanda bose bahaba nababa mu Bwami bwa Bahrain babuze uko bataha kubera umutekano muke uri mu Burasirazuba bwo hagati ko bakwiyandisha bagahabwa ubufasha.
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu kibumbiye hamwe ibigo bya Leta muri Kazakhstan, riyobowe na Nurlan Zhakupov ukiyobora.
Ingabo z’u Rwanda na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bateguye ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Minisitiri w’Intebe , Dr. Nsengiyumva yageze Arusha, muri Tanzania, aho azahagararira Perezida Kagame mu Nama ya 25 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, izaba ku wa 7 Werurwe 2026.