Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo bikomeye bise amazina abana b’ingagi

Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi n’abashoramari bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 wabaye ku nshuro ya 21, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye.
Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Bwami bwa Oman

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Oman yatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azahagirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
RIB yerekanye abantu 39 barimo aba Visi meya bakurikiranyweho icyaha cyo gukopeza ibizamini bya leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 39 bo mu Turere dutanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta byo mu mashuri abanza mu mwaka wa 2026/2027.
Imbamutima z’abise abana b’ingagi amazina n’urwibutso basigaranye ku Rwanda

Mu muhango wa 21 wo Kwita Izina wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026, ingagi 22 zo mu misozi zahawe amazina mashya, aho abashyitsi baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi bahisemo amazina atari ayo kuziranga gusa, ahubwo anatanga ubutumwa ku muco, ubumwe, ubutwari, iterambere no kubungabunga ibidukikije.
Rayon Sports yanganyije na Panthère Sportive du Ndé mu mukino w’ishiraniro

Rayon Sports yatangiye urugendo rwayo muri CAF Confederation Cup 2026/27 ibona inota rimwe muri Cameroun, nyuma yo kunganya na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze.
Perezida Kagame yakiriye abise amazina abana b’ingagi barimo Patrice Evra na Dominic Barton

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro bamwe mu banyacyubahiro n’ibyamamare bitabiriye umuhango wo Kwita Izina wabaga ku nshuro ya 21, aho abana b’ingagi 22 ari bo biswe amazina.
Urubyiruko rukora ibyaha nshinjabyaha rwagabanyutseho 11% mu mwaka

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko umubare w’urubyiruko rw’imyaka iri hagati ya 18 na 30 rwakurikiranyweho ibyaha wagabanutseho 11% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26, ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
U Rwanda rurakataje mu kubaka ubushobozi bwo gutahura ibyorezo hakiri kare

RBC yatangiye kureba uko ubushobozi bwo gukurikirana impinduka z’indwara bwongerwa, kugira ngo ibyorezo bizajya bitahurwa hakiri kare kandi hafatwe ingamba vuba.
Perezida Kagame yashimiye abaturiye Pariki y’Ibirunga abasezeranya gukomeza kubona ubufasha

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva na RDB bashimangiye ko kurinda ingagi bigomba kujyana no guteza imbere abaturage bazituriye.
Umubare w’imanza zikemurwa mu nkiko wariyongereye binyuze mu butabera nsanasano

Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko rwongereye imbaraga mu gushishikariza ababuranyi gukoresha inzira z’ubutabera nsanasano mu gukemura amakimbirane, aho imanza zakemuwe hifashishijwe ubu buryo ziyongereyeho 32.4% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026.

