Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Abanyeshuri batanu b'Abanyarwanda bitegura kuba abapilote babigize umwuga muri Kaminuza ya 'Kent State' yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagerageje gutwara indege bwa mbere
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga migari y’ibikorwaremezo bigezweho hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye mu gihugu rigeze kuri 91% muri rusange.
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo hoteli enye zirimo iyo mu Mujyi wa kigali n’izindi zo mu ntara kubera gutanga serivisi zo kwakira abantu zitujuje ibisabwa.
Amerika yagaragaje ko FDLR ibikorwa by’ihohotera bya FDLR birimo ubwicanyi, gushora abana mu mirwano, gufata ku ngufu no gushimuta abaturage, bibangamiye umutekano w’akarere. 
Ba Minisitiri b'Ubuzima bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) basoje inama idasanzwe yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri Ebola
Ikipe y’umukino wo gusiganwa ku magara ya Benediction Banafrica Team ihagarariye u Rwanda mu isiganwa ryo muri Cameroon (Tour du Cameroun 2026) yatangiye neza iri siganwa nyuma guhembwa nk’ikipe y’umunsi mu gace ka mbere.
Imikino ya gicuti ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagombaga gukinira i Marrakech muri Maroc mu gihe cy'ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA cyo muri Kamena 2026 yakuweho
Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association) uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa watangaje ko inama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe.
U Rwanda n’u Bufaransa byasinyanye masezerano abiri y’ubwumvikanye harimo arebana n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’ayandi ajyanye no korohereza abagize imiryango y’abakozi bari mu butumwa bwa dipolomasi kuri buri gihugu kubona akazi mu bihugu byombi.
Perezida Kagame yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, wubakiye ku cyizere kandi ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye bukomeje kugana aheza.