Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Ubushakashatsi bwakozwe na  National Institutes of Health (NIH) bugaragaza ko gutura mu mijyi yiganjemo ubucucike byongera ibyago byo kurwara stroke ku kigero kiri hagati ya 20% na 70% ugereranyije n’abatuye mu bice by’icyaro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yagaragaje ko Afurika ikwiye kongera imbaraga mu ishoramari ry’ubuzima, guteza imbere ubwisungane mu kwivuza no gushyira imbaraga mu kwikorera imiti n’inkingo.
Perezida wa Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, yambitse imidari y’ishimwe Abasirikare b'u Rwanda bagize RWANBATT-15 bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika.
Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yatoye amategeko ajyanye no kwemeza burundu amasezerano yerekeye impano n'inguzanyo agamije guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, kurwanya ibyorezo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Perezida Paul Kagame yakiriye Belén Calvo Uyarra, usoje inshingano zo kuba  Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU, mu Rwanda.
Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) muri Miss Rwanda 2019 yerekanye imodoka nshya yaguze ya ‘Mercedes-Benz GLC 300’ ifite n’icyapa kiranga ikinyabiziga (Plaque) cyiri mu izina rye ‘Muyango’.
Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ikorera muri Oman, SalamAir, yatangiye ku mugaragaro ingendo zayo zerekeza i Kigali mu Rwanda,  zitezweho kwagura imigenderanire hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda rwitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Karongi yageze ku musozo.
Umunyemari Bill Gates, washinze  akaba n’Umuyobozi wa Gates Foundation, yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’Ubuzima hakoreshejwe ubwenge buhangano (National Health Intelligence Center - NHIC).
Ikipe ya Police FC yatangaje umutoza Rkyer Jaafar ukomoka muri Maroc nk'umutoza wayo mushya mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, asimbuye Ben Moussa warumaze umwaka umwe atoza iyi kipe ya Polisi y'u Rwanda.