Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Filime ‘Hurts Harder’ iri mu zakunzwe cyane muri Sinema Nyarwanda muri 2025, igiye gukorerwa igice (season) ya gatatu, ku busabe bwinshi bw'abayirebye bakayikunda
Tariki ya 21 Mata 1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa nyamara, buri munsi Gen Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Loni avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. 
Umuhanzikazi Marina Deborah yahaye gasopo  Badrama, ukomeje kwifashisha izina rye mu mafuti ye yo guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo.
Umuryango w'umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 urashimira minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu unamusaba ko yakwandika igitabo cy'amateka avuga kuri Gicanda abarimu bakajya bayigisha abanyeshuri bakayamenya.
Abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta z’u Rwanda na Uganda bashimangiye ubushake bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, mu nama y’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi izwi nka “Joint Permanent Commission (JPC) 2026.”
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’umutwe wa AFC/M23 bakomeje gushinjanya kutubahiriza ibyo bumvikanye mu biganiro bimaze iminsi bibera i Montreux mu Busuwisi
Ubuyobozi bw’Umuhora wa Ruguru bwashimiye u Rwanda ku kugira imihanda yujuje ubuziranenge n’ibisabwa byose ku kigero cya 98%.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers). Muri Jenoside, Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Rayon Sports yongeye gutakaza amanota igwa miswi na Rutsiro FC yongera kwemerera APR FC kwidagadura no guhumeka ituje.