Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko Ubushomeri bwagabanutseho 1.9%, mu gihe abafite imyaka yo gukora (16 kuzamura), 57% bafite akazi.
Startimes Rwanda yamuritse umushinga w’u Bushinwa ugamije gusangiza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ubumenyi ku buryo iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya cyateye imbere. Uyu mushinga witwa 'The Glimpse of China in New Era'
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, Axel Mpoyo, yemeje ko atazakina mu mikino yo gushaka itike ya FIBA World Cup, izaba hagati ya tariki ya 27 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2025 muri Tunisia.
U Rwanda na Somalia byasinyanye amasezerano y’ubutwererane rusange ndetse byemeranya ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho shinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, no gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) rwavuze ko amasasu yumvikanye mu igororero rya Nyamasheke yari agamije guturisha abagororwa bashatse kwigomeka ku buyobozi bugenga igororero.
Ingabo z’ihuriro rya AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryigaruriye utundi duce tubiri duherereye muri teritware ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Parike y'Akagera, iherereye mu Burasirazuba bw'u Rwanda, yashyizwe ku rutonde rw'ahantu 25 h'ingenzi ku Isi ho gusura mu mwaka wa 2026, nk’uko byatangajwe n'ikinyamakuru National Geographic
Polisi y'u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kiagli ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage yafashe abagabo babiri bacuruza urumogi mu baturage.