Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali, bakunda imyidagaduro ndetse n'imikino bagiye kugira impera z'icyumweru zidasanzwe, aho muri uyu Mujyi wa Kigali umaze kuba ikimenyabose hategerejwemo ibitaramo by'abahanzi mpuzamahanga, ibirori ndetse n’imikino ikomeye, bizafasha buri wese gusoza icyumweru neza
Abadepite batangiye ingendo rusange mu turere twose tw’Igihugu bagamije gusura abaturage no kureba ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe ndetse n’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi
Imyaka 25 irashize Polisi y’u Rwanda ishinzwe. Muri urwo rugendo hakozwe ibikorwa  bitandukanye bijyanye no gucunga umutekano w’abaturarwanda ndetse byarenze ku gucunga uw’imbere mu gihugu kuri ubu polisi y’u Rwanda yitabazwa no kuwucunga mu bindi bihugu byo hanze.
Ku munsi nk’uyu tariki ya 28 Gicurasi 1994, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI) yatangaje ko abagize Guverinoma y’Abatabazi bavuye i Gitarama, bahungira ku Kibuye mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro hirya no hino mu gihugu.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 24 azifashisha mu mikino Mpuzamahanga ya gicuti muri Kamena 2026, harimo n'uwakiniye Manchester United
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze ipeti rya AIP [Assistant Inspector of Police] ku ba polisi 436 binjijwe muri Polisi y'u Rwanda, barimo abari basanzwe ari abapolisi bongerewe ubumenyi ndetse n’abandi bashya binjiye muri Polisi y’Igihugu
Abakunzi b’ibitaramo bya Gen-Z Comedy batuye hanze y’Umujyi wa Kigali ndetse n’ababa mu mahanga bashyiriweho uburyo bwo gukurikira iri seka rusange imbonankubone, binyuze ku rubuga 'Irebero' rucuruza amashusho