IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ndetse n’umunyeshuri uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu kwandika inkuru,. Afite umwete n’inyota yo kuba umunyabigwi mu itangazamakuru.Ubu, akorera ku UMUNOTA.COM. Intego ye ni ugukoresha impano n’ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no kugeza ku baturage amakuru abafitiye akamaro.Email: [email protected] Tel: 0785580314

Hoteli The Pinnacle Kigali iherereye Rebero mu Mujyi wa Kigali, yashyizwe ku rutonde ngarukamwaka rwa TIME Magazine rugaragaza ahantu 100 hafite uburanga budasanzwe ku Isi ho gusura cyangwa kurara
Mu gihe cy’amezi abiri, itsinda ry’Abasirikare bashinzwe ubwubatsi mu Ngabo z'u Rwanda, rifatanyije n’aba Jamayika, bubatse inzu 62 zari zasenywe n' ibiza, harimo no kongera ibyumba ku ishuri ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yakiriye itsinda riturutse mu Kigega cya Banki y'Isi gitera inkunga imishinga y'abikorera (IFC) baganira kuri Gahunda y’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda yo mu 2026–2035.
Ikipe ya Police FC na Rayon Sports FC zaguye miswi mu mukino ubanza wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro ziha umukoro wo gukosora byinshi mu mukino wo kwishyura.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko kuva uyu mwaka wa 2026 watangira kugeza ku wa 11 Werurwe 2026, ibiza birimo inkuba, inkangu n’imyuzure byishe abantu 28 mu turere dutandukanye tw’igihugu
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko imiryango 47 igizwe n'abaturage 74 b'impunzi z'Abarundi batashye ku bushake mu gihugu cyabo.
Abantu batatu bo mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye birakekwa ko banyoye ikigage gihumanye bikabaviramo gupfa
U Rwanda rwakiriye imiryango 64 igizwe n'Abanyarwanda basaga 200 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC