AFC/M23, yigaruriye uduce twa Kimbili na Nyarubemba duherereye muri teritwari ya Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y'imirwano ikomeye bahuriyemo n'ingabo za FARDC.
Urwego ry'Igihugu rw'Imiyoborere ,RGB , rwatangaje ko rwashyizeho Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports nyuma yo gusuzuma byimbitse ibibazo biyivugwamo.
Umugore wo mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagari ka Rugarama,mu Murenge wa Nyarugenge, arashinja nyina kumutwara umugabo, byatumye afata icyemezo cyo kuba avuye muri urwo rugo, rukigarurirwa na nyina.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko bifuza ko rwakomeza kubafasha mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu no gukomeza kwagura umubano w’ibihugu.