Tariki ya 12 Mata 1994 uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda atitaye ku Batutsi barimo bicwa hirya no hino mu Rwanda.
Umubyeyi w'abana batatu wabaga iwabo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza birakekwa ko yiyahuye.Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Runga mu mudugudu Kigarama.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro habereye umugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage benshi baje kunamira no kuzirikana inzirakarengane zahiciwe mu gihe cya Jenoside.Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yagaragaje uko abari bahungiye muri ETO Kicukiro batereranywe.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yashimangiye ko abarokoye Abatutsi ari ishema rikomeye u Rwanda rufite, anasaba ko bakomeza kubera Abanyarwanda bose icyitegererezo
Tariki ya 11 Mata 1994 ni umunsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro bizeye ubutabazi ariko batereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR) maze abarenga 2000 baricwa.