Imibereho

Abaturage b’u Rwanda na Benin basabwe kubyaza umusaruro umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 10, bakawubyaza amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko Abanyarwanda 297 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye bagaruwe mu Rwanda hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko abarenga miliyoni 10 bo mu turere 27 muri 30 tugize igihugu ari bo bamaze guhabwa serivisi zo gufotorwa no kwemeza imyirondoro yabo, izabafasha kubona Indangamuntu koranabuhanga.
Abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, bari mu byishimo byinshi nyuma yo gushyikirizwa ubwato bemerewe na Perezida Paul Kagame.
Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Pew Research Center ndetse n'ibindi bigo nka Drive Research bwerekana ko nubwo hafi 80% by'abantu baba bafite icyizere cyo kuzubahiriza gahunda bashyizeho ariko umusaruro wo ugaragaza ibindi nihabanye.
Inkongi z’umuriro ziri mu biza bikunze kwibasira abantu kenshi, imitungo yabo ikahatikirira, zikavutsa benshi ubuzima abandi zikabasigira ubumuga bwa burundu, gusa usanga rimwe na rimwe bamwe binangira kwitabaza polisi batinya gutanga amafaranga.
Abaturage bavuga ko politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yabahinduriye ubuzima, by’umwihariko mu kubona serivisi batagikora ingendo ndende nk’uko byahoze. Nubwo Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa, haracyasabwa imbaraga mu gukemura ibitaranozwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari 7,174 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2026, uvuye kuri miliyari 5,799 Frw wariho mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero yatangaje ko yafashe abantu 10 bateka kanyanga ndetse n’abacuruza inzoga z’ibyuma ziri ku rutonde rw’ibinyobwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda.
Akarere ka Musanze kagaragaje impinduka zikomeye mu iterambere kagezeho mu myaka utanu ishize, zirimo kwegereza amashanyarazi abaturage byazamutseho 47%, kubegereza amazi meza, kwikura mu bukene no kugabanya ubushomeri.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka