Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko Abanyarwanda 297 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye bagaruwe mu Rwanda hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko abarenga miliyoni 10 bo mu turere 27 muri 30 tugize igihugu ari bo bamaze guhabwa serivisi zo gufotorwa no kwemeza imyirondoro yabo, izabafasha kubona Indangamuntu koranabuhanga.
Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Pew Research Center ndetse n'ibindi bigo nka Drive Research bwerekana ko nubwo hafi 80% by'abantu baba bafite icyizere cyo kuzubahiriza gahunda bashyizeho ariko umusaruro wo ugaragaza ibindi nihabanye.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero yatangaje ko yafashe abantu 10 bateka kanyanga ndetse n’abacuruza inzoga z’ibyuma ziri ku rutonde rw’ibinyobwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda.