Amakuru

Abantu batandatu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi .
Perezida w’Ihuriro rw’Abakemurampaka bigenga mu by’ubucuruzi ku Isi (CIARB), Cesar Pereira, yashimiye leta y’u Rwanda ku ntambwe ifatika yatewe mu kongera umubare w’imanza zikemurwa hatabayeho kwitabaza inkiko biturutse ku gutera imbere kw’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubuhuza cya Kigali ‘CIARB Rwanda’.
Igitero cya drone za FARDC yagabye kuri AFC/M23 cyabaye mu gitondo cya kare uyu munsi cyahitanye umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma .
Lt. Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 biravugwa ko yarasiwe mu gitero cya Drone cy’ingabo za Congo, FARDC mu gace ka Rubaya.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yongeye kwibutsa Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe by’imvura irimo inkuba mu rwego rwo kwirinda ibyago bituruka ku kutitwararika harimo  no kubura ubuzima.
Mu misozi miremire y’i Mulenge, muri Teritwari ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo  Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, (RDC), habaye ibitero bikomeye byagabwe mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, irimo Kalingi, Bidegu na Gahwela, biherereye mu gace ka Minembwe.
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yihanganishije Abanyarwanda ku bw’impanuka yahitanye abantu babiri ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2026.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imvugo zibiba urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside, bikomeje kugaragra mu karere by'umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC, asaba ko umuryango Mpuzamahanga wagira icyo ukora.
Diyosezi Gatlolika ya Butare yatangaje ko Padiri Prof. Faustin Rutembesa yitabye Imana ku cyumweru tairki ya 22 Gashyantare 2026, azize uburwayi