Amakuru

Umunyarwanda Masengesho Vainqueur yegukana umwanya wa kabiri muri Tour d'Algérie Cycliste 2026, asizwe amasegonda 19 n’Umunya-Indonesia Dimas Nur Fadhil Rizqi ukinira Jakarta Pro Cycling Team
Kuri iyi tariki nibwo intumwa za Leta y’abatabazi yari iri gukora Jenoside zakiriwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa i Paris, hirengagijwe ubuzima bw’Abatutsi ibihumbi bari bamaze kwicwa bazira uko bavutse.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 yasuwe n’abantu barenga 11.700, bituma yinjiza arenga miliyoni 1,3$, ni ukuvuga asaga miliyari 1,9 Frw mu mezi atatu gusa.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Habimana Dominique yifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Kamonyi,mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Shampiyona nyafurika yʼamakipe yʼabagabo muri Volleyball (CAVB Menʼs Club Championship 2026) yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, hakinwa imikino 12 y’umunsi wa gatatu, wasize amakipe ane ahagarariye u Rwanda yose yitwaye neza.
Polisi y’igihugu yatangaje ko Abapolisi 1697 barimo n’abacungagereza basoje ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi byihariye mu gucunga umutekano (Basic Police Special Forces course 04/2026).
Mu gusoza urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora igihugu rwakozwe na RPA, abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, bagamije kurushaho gusobanukirwa amateka yo kubohora u Rwanda.
Kuri iyi tariki yishwe Abatutsi ku maparuwasi atandaukanye mu gihugu ndetse ni bwo hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri ISAR Rubona.
Abasesenguzi n’abatuye Umujyi wa kigali basanga gahunda ya Leta yo gushishikariza abantu kuyoboka bisi ari nziza ariko bagashimangira ko hakwiye gutekerezawa uburyo abantu bagenda neza by'umwihariko kugenda badahagaze, bakabona imbogamizi mu kuba hari abatuye aho zitanagera.
Ahagiye kubakwa inzu zigezweho zo guturamo mu Mujyi wa Kigali mu mushinga wiswe Sahara Residence, hashyizweho ibuye ry’ifatizo, ahitezwe inyubako ifite ibyumba bisaga 110 byo guturamo no gukoreramo.