Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko kuva gahunda yo gutanga ubwenegihigu Nyarwanda yatangira u Rwanda rumaze kubuha abantu 1500 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Green Gicumbi, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, aho mu myaka itandatu ugiye kumara, watwaye miliyari zisaga 32 Frw
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Imibereho y’Abaturage, yagaragaje ko igenzura ryakozwe ku bigo ngororamuco ryagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025, umubare w’abajyanywa muri ibi bigo wazamutse ku kigero cya 92%
U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri mu kurwanya ruswa aho rwavuye ku wa 43 rwariho mu 2024 rukagera ku wa 41 n’amanota 58% avuye kuri 57% rwari rufite icyo gihe.
Umutwe wa AFC/M23 winjije mu gisirikare abandi basirikare bashya 7,532, nyuma yo gusoza amahugurwa n'imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, kiri mu gace ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, Sosiyete ProDev Kayonza niyo yatangiye guhinga igihingwa cya Turmeric cyifashishwa mu kuryoshya ibiryo cyangwa icyayi.