Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimangiye ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu guhana abarimu bigisha, ari intambwe ikomeye igaragaza ko imikoranire hagati y’ibihugu byombi bya Afurika ishoboka aho gukorana gusa n’ibindi bihugu.