Amakuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyatangaje ko uburwayi bwo gucukuka amenyo bwagabanyuytseho 29% aho bwavuye kuri 47% bugera kuri 16% mu gihe abari bafite uburibwe bwo mu kanwa buhoraho bavuye kuri 44% bugera kuri 7%.
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwahamije Nyirahabiyaremye Agnès icyaha cyo kwica ku bushake rumukatira igifungo cya burundu, mu gihe Mugenzi Joseph we yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kuba icyitso muri ubwo bwicanyi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byabashije kugera ku nteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA ku kigero cya 95%, ndetse ubu yanarenzeho.
I&M Bank Rwanda yatangaje ko umutungo wose wayo wageze kuri miliyari 1000 mu mwaka ushize wa 2025, mu gihe inyungu yose havuyemo umusoro, yazamutse ku kigero cya 24% muri uwo mwaka.
Kuri uyu wa Gatanu Polisi y’u Rwanda yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo za Polisi (Station Commanders’ Course), icyiciro cya 02/26, mu muhango wabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera aho basabwe gukomeza kubaka icyizere hagati ya Polisi n'abaturage .
Guverinoma y’u Rwanda, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima hagamijwe ko Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze, bubafasha gukora neza, guteza imbere Igihugu no kwiteza imbere ku giti cyabo.
Ministiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakebuye urubyiruko rujya ruvuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitarureba  abibutsa ko kwibuka ari inshingano ihoraho.