Amakuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame,akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye ba ofisiye bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda, guhora bazirikana ko inshingano ya mbere bafite ari ukurinda igihugu n’Abanyarwanda, birinda ko cyavogerwa n’abatagikunda.
Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) batanze ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri bari mu bice boherejwemo
Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ni umwe mu basirikare 42 bigiye hanze amasomo ya gisirikare,bagiye  kwinjira mu ngaho z’u Rwanda RDF hamwe n’abandi 987 bigiye mu ishuri rya Gako.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje  ko hari zimwe mu nganda zimo n’izitunganya umusaruro w’ubuhinzi zikora amasaha macye bityo bikadindiza iterambere n’ubukungu bw’igihugu.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry'izindi ngabo bafatanyije zagabye ibitero zikoresheje indege z’intambara, zisenyera abaturage muri teritware ya Rutshuru no muri Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Rutayisire Vianney, umunyarwanda wari rwiyemezamirimo akaba yarafungiwe muri gereza y’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, Demiap ruherereye i Kinshasa yapfuye.
U Rwanda rwatangije ku mugaragaro Ikigo Mpuzamahanga cyigisha ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, kizwi nka CyberHub
Uruganda rwa Inyange rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare (Inyange Milk Powder Plant) rwatangaje ko rwatangiye gucuruza amata ari mu ngano nto, iri ku giciro gito nyuma yo kubisabwa n’abantu batandukanye