Amakuru

Umujyi wa Kigali wagaragarije Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko ko, mu mezi atandatu ya mbere y’itangira ry’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya 2025/2026, hamaze gukoreshwa asaga miliyari 109,4 z’amafaranga y’u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma izongera gutanga Madamu Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF)
Nizeyimana Alexandre w'imyaka 26, wo mu Murenge wa Mukarange, aravugwaho kwiyahura kubera ikipe ya Rayon Sports yihebeye , yatsinzwe na mukeba wayo APR FC, bityo bikamunanira kubyakira, akishyira mu mugozi.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yasabye ko isuku yaba umuco mu mashuri nk'ahantu hahurira umubare munini bityo abana bakiga neza kandi bafite ubuzima bwiza.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, mu kiganiro yagiranye na Fox News, yashimangiye ko yashoboye gushyira iherezo ku ntambara zitandukanye zo hirya no hino ku isi, zirimo n’iyo avuga ko yari imaze hafi imyaka 30 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro byo mu Rwanda mu kwezi ku Ukuboza 2025, byiyongereyeho 8 %, ugereranyije n’uko byari bihagaze mu kwezi nk’uko mu 2024.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, yasize mu Ntara y’Iburasirazuba habereye impanuka 14, abantu batatu bakahasiga ubuzima.
Mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Muatarama 2026, abagize Koperative COTTRARU y’abantu bafite ubumuga ikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yatashye inzu y'ubucuruzi ifite agaciro ka Miliyoni 118.