Amakuru

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers). Muri Jenoside, Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yasabye inteko zishinga amategeko ku Isi gufata ingamba zihamye zo kurengera uburenganzira bw’abagore no gushyiraho amategeko atanga icyizere, ubutabera n’uburinganire kuri bose
Umunyarwandakazi Emeline Imanizabayo yegukana umudari wa Zahabu mu isiganwa mpuzamahanga rya Seven Hills Record Run ryabereye i Nijmegen mu Buholandi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko mu gihe haboneka impamvu yamusaba gukorera urugendo i Kigali nta cyatuma atajyayo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga garagagaje uburyo amahanga yarengeje amaso nkana ibitero bya FLN na RUD Urunana mu Rwanda agakangurwa n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.