Amakuru

Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko kiri gukora ubushakashatsi ku mbuto nshya cumi n’ebyiri z’ibigori zongerewe ubudahangarwa bwo kwirinda indwara ya nkongwa no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse zitezweho kugabanya igihombo kigaragara mu buhinzi bw’ibigori ku kigero cya 75%.
Imyaka 20 irashize , Abanyarwanda b'imbere mu gihugu n'abo hanze, basasa inzobe bakarebera hamwe icyateza imbere igihugu n'umunyarwanda.
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Dr. Manirakiza Benjamin usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza, na UMUHOZA Hamida , INEZA Fidella , Mucyo Vanessa , bafungwa by'agateganyo bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa n'icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina.
Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze,Dr Flora Mutezigaju, yavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy'umwana wiga ku ishuri rya Inyange Girls School of Sciences wo mu karere ka Rulindo yirukanywe, azira ko yamenye amazi ku bikoresho by'ikigo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyemeje ko u Rwanda rwahawe kwakira inama rusange y’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’ibigo Mpuzamahanga bishinzwe gutegura inama
Mu gihe hitegurwa inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 20, izabera i Kigali tariki ya 4-5 Gashyantare, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igaragaza ko imyanzuro 13 yafatiwe mu nama iheruka ya 19, yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ya 80%
Guverinoma y'u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, yatangaje ko yoherereje ubufasha Mozambique, igihugu cyahuye n'imyuzure yatumye ibihumbi by'abaturage bava mu byabo