Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w'Inama y'Abaminisitiri ya Togo akaba n’Umuhuza wungirije w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n'iya Singapore, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, batangiye kwakira ubusabe bw'abantu bafite imishinga y’indashyikirwa ijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi bifitanye, hibandwa ingingo ya gatandatu ku masezerano ya Paris ajyanye no kubungabunga ikirere .
Abagore bo mu karere ka Burera , mu Murenge wa Nemba mu kagari ka Kivumu,Umudugudu wa Songorero,, bavuga ko bahangayikishijwe n'amande bacibwa angana na ibihumbi 10 Frw, by'uko umubyeyi yabyariye mu nzira.
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, akaba n'umuhuza mu kibazo cya RDCongo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026.
Perezida Paul Kagame yagize Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru Wungirije mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, naho James Wizeye aba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), umwanya asimbuyemo Brig Gen Nyirabutama.