Amakuru

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanda Kigali –Muhanga utari nyabagendwa kubera impanuka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe,  yatangaje ko amagambo Perezida ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje  mu Nama Mpuzamahanga y’Ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yari agamije kuyobya rubanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko mu Midugudu hakwiye kujya hatangirwa ibiganiro ku mateka y’Igihugu ,ubumwe n’Ubudaheranwa ariko bigamije guhindura imyumvire y’urubyiruko rushukishwa amafaranga n’abavuga nabi bakanarwanya leta y'u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demoka ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye Perezida w’u Rwanda, ubwo yamusabaga ibiganiro bari i Buruseli mu Bubiligi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abakozi babiri bakora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na rwiyemezamirimo akaba na nyir’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Paramount Company, kigurisha ibikoresho by'ikoranabuhanga, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 48 Frw.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda kurambika intwaro hasi.
Maj Gen Vincent Gatama yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique
U Rwanda ruri kumurika ubukerarugendo mu imurikagurisha rya 'TT Warsaw Expo' riri kubera mu gihugu cya Pologne guhera tariki ya 10-12 Ukwakira 2025