Amakuru

Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano  yafashe abagabo bane bakekwagaho ibikorwa by’ubujura.
Abanyeshuri bagize Icyiciro cya 25 biga amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, basuye Ingoro y'u Rwanda y’urugamba rwo kubohora igihugu ku Mulindi, mu rwego rw’urugendoshuri rujyanye no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu
Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje itabwa muri yombi ry'abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Maj Gen Odawa Yusuf Rage, ari kumwe n’itsinda ayoboye basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yagaragaje ko iterambere u Rwanda rugezeho, rubikesha imiyoborere myiza no gukunda igihugu bya Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,ryigaruriye uduce tubiri duherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Umusirikare w’u Rwanda , RDF, Sgt Sadiki Emmanuel ,wari umaze igihe afungiwe mu Burundi , yamaze kugarurwa mu gihugu .
Abayobozi 14 bo mu Karere ka Nyabihu batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo wagenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside.
Kalisa Adolphe 'Camarade' wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yamaze kujuririra icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y'agateganyo.