Amakuru

U Rwanda rwashyizeho ku mugaragaro itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ryemerera bwa mbere uburyo bwo gutwitira undi (surrogacy) ariko rigena amabwiriza akomeye kugira ngo iyi serivisi ikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Urubanza rw’ubujurire rwa Sosthène Munyemana, umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwongeye kuburanishwa mu Rukiko rushinzwe gusubirishamo imanza i Paris mu Bufaransa.
Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera Rwanda Forensic Institute RFI cyatangaje ko kigiye kongera amashami yacyo hirya no hino mu gihugu, ndetse no hanze yacyo.
U Rwanda na Hongrie byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere siporo.
Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye kuri uwo mwanya nyuma yigitutu yari amaze igihe ashyirwaho n’Abadepite bo muri iki gihugu.
Imirwano ikomeye yongeye kubura i Mpety muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo n’iza Alliance Fleuve Congo, AFC/M23.
Minisitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyumva Justin,uri gusura uturere tw’Intara y’Amajyepfo, yeretswe inyungu yitezwe mu nyubako y’ubucuruzi, Huye Trading Company, izuzura itwaye miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Abahinzi b’icyayi  bo mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, babwiye Minisitiri w’Intebe,Dr Nsegiyumva Justin ko bakigorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko ahanini bitewe n’ikibazo cy’umuhanda.
Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru, gutekereza uburyo bashyira mu bwishingizi ibihingwa, birinda ko bajya mu gihombo mu gihe bahuye n’ibiza.
Abashyitsi bari mu Rwanda aho bari gukurukira Shampiyona y’Isi y'Amagare, bagaragaje ko bashimishijwe n’ubwiza bw'Igihugu na serivisi nziza barimo guhabwa mu mahoteli anyuranye.