Amakuru

Umujyi wa Kigali watangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 nta muganda rusange uzaba mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gukomeza gushyigikira shampiyona y’Isi y’Amagare.
U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye kudakomeza kwihanganira no guceceka ku bikorwa byibasira Abatutsi b’Abanye Congo biri gukorwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigizwemo uruhare n’imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR, igize n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibihugu by’amahanga, bidakwiye gukoresha inkunga n’ubufasha mu kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu.
Uwiyita MUSECOBAE ku mbuga nkoranyambaga nka X , yatabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, na Polisi, kumufasha kumwishyuriza akabari kitwa Velvet Kigali , gaherereye mu karere kaKicukiro, ashinja kumwambura amafaranga.
U Rwanda ruri kwitegura gutangira gukoresha umuti uterwa mu rushingiye, ugamije gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, na Sookmyung Women’s University yo muri Koreya y’Epfo, bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye mu bushakashatsi n’uburezi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by'Akagari.
Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, rwatangiye kuburanisha urubanza Kalisa Adolphe, Camarade ' wahoze ari umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.