Amakuru

Abanyamuryango b’akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Umutekano, bahuriye mu mwiherero wihariye hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bibazo by'umutekano muke muri RDC
AFC/M23, yigaruriye uduce twa Kimbili na Nyarubemba duherereye muri teritwari ya Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y'imirwano ikomeye bahuriyemo n'ingabo za FARDC.
Urwego ry'Igihugu rw'Imiyoborere ,RGB , rwatangaje ko rwashyizeho Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports nyuma yo gusuzuma byimbitse ibibazo biyivugwamo.
U Rwanda rwashyikirije u Burundi abaturage babwo 115 babarizwa mu miryango 58 bari bamaze igihe mu buhungiro mu Rwanda, bakaba batashye ku bushake.
Abacuruzi  n’abandi bafite ibikorwa mu isantere ya Mukoto yo mu karere ka Rulindo, basabwe kuhimuka kuko yubatse mu gishanga.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwatangaje ko Julien Katembo Ndalieni wari umuyobozi washyizweho n’ihuriro rya AFC/M23, yahagaritswe mu mirimo mu gihe cy’iminsi 15
Umugore  wo mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagari ka Rugarama,mu Murenge wa Nyarugenge, arashinja nyina kumutwara umugabo, byatumye afata icyemezo cyo kuba avuye muri urwo rugo, rukigarurirwa na nyina.
Abasenateri bagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kunoza politiki y’Umuganda, kugira ngo ibikorwa byubaka igihugu biwukorerwamo birusheho kuba byinshi kandi bifite ubuziranenge
U Rwanda na leta ya Namibia, basinye ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano y’ubufatanye yo kuwa 6 Gashyantare 2025.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko bifuza ko  rwakomeza kubafasha mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu no gukomeza kwagura umubano w’ibihugu.