Amakuru

Mu gikorwa cy’Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, cyabereye mu Murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe, abaturage bashimiwe uruhare rugaragara bagira mu bikorwa by’iterambere n’isuku.
Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko abagore n'abakobwa benshi bagira ipfunwe ndetse bakanagira impungenge zishingiye ku miterere n'ingano y'amabere yabo. Ibi akenshi biterwa n'uko amabere afatwa nk'ikimenyetso cy'ubwiza bw'umugore muri sosiyete zitandukanye.
Ikipe y’igihugu ya Aruba yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhereye ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihanshyinguye n’abasaga miliyoni bishwe mu gihugu cyose mu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda, yasabye abaturage gukomeza kunga ubumwe no kuba hafi abarokotse Jenoside, no kurwanya ibitero by'abayipfobya muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo irashimangira ko kubahiriza amategeko agenga umurimo ari ingenzi mu guteza imbere imikoranire myiza hagati y’umukoresha n’umukozi, ndetse no kongera umusaruro mu kazi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ubuyobozi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uyoboye Umuryango nwa Afurika Yunze Ubumwe burimo ibyuho n’amakosa akomeye bishobora gushyira umugane wose mu kaga n’umuyobozi utaramara amezi abiri kuri uwo mwanya.
Abofisiye n’abandi basirikare bo mu nzego zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje kuri uyu munsi amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe yakozwe mu gihe cy' amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare  i Nasho, mu Karere ka Kirehe.
RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026 yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi yo muri Libya amanota 103-95 mu mukino wa mbere wa Kalahari Conference iri kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yanyangiye iya Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A rya FIFA Series.