Amakuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda , Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye n’Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, Amb. Johan Borgstam
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko uri gukora ibishoboka byose mu gufasha abayobozi b’imisigiti 320 kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza bitarenze muri Werurwe 2026 nk'uko byasabwe na RGB
Abanyamuryango b’akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Umutekano, bahuriye mu mwiherero wihariye hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bibazo by'umutekano muke muri RDC
AFC/M23, yigaruriye uduce twa Kimbili na Nyarubemba duherereye muri teritwari ya Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y'imirwano ikomeye bahuriyemo n'ingabo za FARDC.
Urwego ry'Igihugu rw'Imiyoborere ,RGB , rwatangaje ko rwashyizeho Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports nyuma yo gusuzuma byimbitse ibibazo biyivugwamo.
U Rwanda rwashyikirije u Burundi abaturage babwo 115 babarizwa mu miryango 58 bari bamaze igihe mu buhungiro mu Rwanda, bakaba batashye ku bushake.
Abacuruzi  n’abandi bafite ibikorwa mu isantere ya Mukoto yo mu karere ka Rulindo, basabwe kuhimuka kuko yubatse mu gishanga.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwatangaje ko Julien Katembo Ndalieni wari umuyobozi washyizweho n’ihuriro rya AFC/M23, yahagaritswe mu mirimo mu gihe cy’iminsi 15
Umugore  wo mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagari ka Rugarama,mu Murenge wa Nyarugenge, arashinja nyina kumutwara umugabo, byatumye afata icyemezo cyo kuba avuye muri urwo rugo, rukigarurirwa na nyina.
Abasenateri bagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kunoza politiki y’Umuganda, kugira ngo ibikorwa byubaka igihugu biwukorerwamo birusheho kuba byinshi kandi bifite ubuziranenge