Amakuru

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gushaka igisubizo ku bigo nderabuzima bitagira imashini zunganira amashanyarazi, nyuma y’uko bigaragaye ko ikibazo cy’umuriro gishobora gutinza serivisi zihabwa abarwayi.
Umunyarwanda Kagarara wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Ashton Small, yujuje miliyoni imwe y’abamukurikira kuri Instagram, aba umwe mu Banyarwanda bamaze kugera kuri uyu mubare kuri uru rubuga.
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) bwatangaje ko ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato rikunze kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ahanini riterwa n’imirimo yo kuvugurura no kwagura imiyoboro, ariko ko hari ingamba nshya ziri gushyirwa mu bikorwa mu gukemura iki kibazo.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, baganiriye ku buryo ibihugu by’Afurika byarushaho gukemura ibibazo by’umugabane hifashishijwe ibisubizo bishingiye ku bushobozi n’inyungu z’Abanyafurika.
Umudipolomate w’Umufaransa, Jérémie Blin, yatangiye ku mugaragaro inshingano nshya zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda nyuma  yo gutanga impapuro ziBImwemerera.
Taikun Ndahiro yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko aho gufungwa yakoherezwa muri gahunda yo kuvura no gufasha abashaka kureka ibiyobyabwenge, nyuma yo kwiregura ku byaha byo kwigomeka ku nzego z’umutekano no gukoresha urumogi.
Umukinnyi wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati, Issa Djiguiba yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Mali yitegura imikino ibiri (2) yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izahuramo na Cape Verde na Liberia, ndetse n’umukino wa gicuti izahuramo na Tunisia.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idakwiye kunyurwa gusa no gukoresha  ikoranabuhanga ry’isanzure, ahubwo ko ikwiye no kugira uruhare mu bushakashatsi, ubumenyi, ifatwa ry’ibyemezo n’iterambere ry’inganda mu bijyanye naryo.
Ikipe ya Aigle Noir SC yo mu Burundi yatangiye urugendo rugana i Kigali gukina umukino wo kwishyura na Al Hilal SC Omdurman mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Umuhanzi w’umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze umuzingo w’indirimbo mushya (Album) yise “Never Broke Again” uzajya hanze tariki 28 Nzeri 2026

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka