Amakuru

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Japhet Mazimpaka yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo z’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), zirimo Televiziyo Rwanda, KC2 na Magic Sports.
Umukinnyi wahoze ari umunyezamu w’Amavubi wanakiniye n'amakipe nka Rayon Sports na Kigali FC, Kimenyi Yves, ndetse na Muyango Claudine wabaye Nyampinga w'u Rwanda (Miss Photogenic 2019), bongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Kimenyi atangaje ko agiye gushyira hanze ikiganiro na we, ku muyoboro wa YouTube we, witwa ‘Beyond90 Initiative’.
Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi  byoherezwa mu mahanga, byinjirije u Rwanda asaga miliyoni 14$ mu minsi itanu gusa, kuva tariki 9-13 Ugushyingo 2026.
Abahanzi nyarwanda Kivumbi King na Mike Kayihura bari mu bazasusurutsa abakunzi b’umuziki mu gitaramo gikomeye cya Joshua Baraka cyiswe ‘B’raka Land East Africa’, giteganyijwe kubera i Kampala muri Uganda, ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bikorwa bya Gisirikare n’Umutekano (Schuman Forum on Defence and Security 2026), iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi.
Sosiyete y’Indege ya Uganda Airlines yatangije ku mugaragaro ingendo za buri munsi zihuza Umujyi wa Kigali mu Rwanda na Entebbe muri Uganda, mu rwego rwo koroshya imigenderanire hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Polisi y’u Rwanda (RNP) n’iya Uganda (UPF) zemeje umushinga wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, ku wa 22 Kanama 2025, atanga umurongo wo gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zombi.
Abatoza b’u Rwanda na Mali banenze bikomeye imiterere y’ikibuga cya Stade Amahoro, bavuga ko kitajyanye n’urwego n’ubwiza bw’iyi stade, ndetse ko kidakwiriye gukinirwaho umupira w’amaguru mu miterere kirimo, basaba ko inzego zibishinzwe zagira icyo zibikoraho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasobanuye uko ibiganiro byabaye mbere y’uko Louise Mushikiwabo yongerwa umwaka umwe ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), agaragaza ko u Rwanda rwari rwabanje gutanga igitekerezo cyo kumwongerera imyaka ibiri, ariko agahabwa amezi 12.
U Rwanda n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biri mu biganiro byo gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo kizajya cyakira abimukira batemerewe gukomeza gutura muri ibyo bihugu, bakoherezwa mu Rwanda mu gihe hagishakishwa ibisubizo birambye bibafasha gukomeza ubuzima bwabo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka