Amakuru

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) , yagaragaje ko kugeza ubu abana 328 bari kumwe na ba nyina mu magororero ya Nyarugenge, Nyamagabe,Musanze na Ngoma.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Meya Mulindwa Prosper yasabye Abanyarwanda batahuka mu Rwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyigikira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwirinda amacakubiri
Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe ibiribwa ishami ry’u Rwanda, PAM Rwanda watangaje ko wakiriye inkunga y’asaga miliyoni 900 Frw yatanzwe na Leta y’u Buyapani agamije kubonera ibiribwa impunzi, abashaka ubuhungiro n’abandi batahuka bavuye mu bihugu bitandukanye.
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yahaye abashoramari b’Abanyamerika uburenganzira bwo kugenzura no gusuzuma ibirombe byo mu gace ka Rubaya, kari muri teritwari ya Masisi, kagenzurwa n’ihuriro AFC/M23
Umugore w’imyaka 34 wiyemerera ko asanzwe akora uburaya, akurikiranyweho gusambanya umwana w'umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko, amushukishije amafaranga 1000 Frw.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Colonel Deo Mutabazi, yagaragaje ko imvugo z'urwango zikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi, zitakwiye kwihanganirwa kuko kutagira icyo uzikoraho bifatwa nko kuzishyigikira cyangwa ubufatanyacyaha.
ngabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Uganda (UPDF) bahuriye mu nama ya karindwi y’Abayobozi bakorera ku mipaka .
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon. Habimana Dominique arikumwe na Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa, bakiriye Sheikh Dr. Muhammed bin Abdulkarim Al-Issa, Umunyamabanga Mukuru wa Muslim World League (MWL) akaba n'Umuyobozi mukuru w'Ihuriro ry'Abamenyi b'Idini ya Islam.
Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta uri mu ruzinduko rw'akazi mu Misiri, yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amahugurwa ku mitwe y'Ingabo zihariye.