Amakuru

Igihe cy’igisibo ku Bayisilamu ni umuhango umaze ibinyejena by’imyaka wizihizwa ndetse ufatwa nk’igihe cyiza cyo kongera kwiyegereza no gutakambira Allah (Imana) bayisaba ko yaborohereza ari nako bakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abakene, gusura abarwayi n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko mu 2025 ibikorwa by’ubucuruzi biterwa inkunga n’iyi pariki byinjije agera kuri  555,242$ asaga miliyoni 800 Frw asaranganywa abagera ku 1200 bibumbiye mu makoperative atandukanye ayituriye.
Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, (AfDB), batangije umushinga uzatwara miliyoni icyenda z'amadolari, ugamije guhangana n'ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere mu ntara y'Iburengerazuba.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yifatanyije n'abagize Ihuriro ry’Abacuruzi b’abanyaburayi (EBCR) , mu birori byo gutaha ku mugaragaro ambasade ya Denmark mu Rwanda .
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje cyatangiye kubaka inyubako zigezweho zizajya zumishirizwamo umusaruro w’ibitunguru n’urusenda, mu rwego rwo kugabanya iyangirika ry’umusaruro wabyo mu gihe na nyuma biri gusarurwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, Abakirisitu Gatolika hirya no hino ku Isi bizihije Uwa Gatatu w’Ivu, umunsi utangiza ku mugaragaro igisibo cya Kiliziya Gatolika kimara iminsi 40
U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu n’ikigo cy’ikoranabuhanga mu Bwenge Buhangano cya Anthropic PBC, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’imiyoborere ya Leta
Umuyobozi w'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro mu Karere ka Juba, muri Sudani y'Epfo, Brig.Gen. Mohammad Iqbal Hossain, yashimiye abasirikare b’u Rwanda ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bibaranga