Amakuru

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda UPDF, General Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko mu mu bihe bya vuba azasura u Rwanda n'Abanyarwanda, agaragaza urukumbuzi n'ubwuzu abafitiye.
Umusore wo mu Mujyi wa Kigali, yatekeye umutwe umukobwa bakundana , amubeshya ko afite aho bazaba nyuma yo gukora ubukwe , bajya kurazwa ku biro by’Akagari ka Rwampara bagifite n’ibirongoranwa byabo.
Buri tariki ya 13 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda n'Isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wa Radiyo. Uyu munsi ubaye mu gihe Radiyo ikomeje gufata imitima y'Abanyarwanda n'Isi muri rusange.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yatangaje ko mu minsi itanu hafashwe litiro zisaga ibihumbi 17 z’inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse na litiro 89 za Kanyanga, zose zikaba zamenwe
Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje  bitewe n'ibihu byinshi, indege zijya n'iziva Kigali zishobora gukererwa .
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf , yatangaje ko imirimo yo kubaka ibitaro bishya bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) igeze ku musozo ndetse ko bizimuka aho bisanzwe bikorera muri Werurwe 2026, bikajya i Masaka.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yagaragaje ko yashimye isinywa ry’amasezerano agena uburyo bwo guhagarika imirwano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Polisi y’u Rwanda (RNP) yakiriye itsinda ry’abapolisi bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho bari bamaze umwaka.
Umuhanga mu bya siyansi mu bijyanye n’imitekereze, Robert O. Duncan, avuga ko kurota bifasha umuntu kuyungurura amarangamutima nibyo yanyuzemo umunsi wose ndetse bigacubya uburakari yagize.
Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru bigenzura RMC rwihanangirije ibinyamakuru birimo SK FM na ISIBO kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo.