Amakuru

Umuhanzi , wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangz, yavuze ko urupfu rwa mugenzi we Jay Polly rwari igihombo gikomeye kuri we ku giti cye, ku muziki nyarwanda ndetse no ku Banyarwanda muri rusange.
Umuhanzikazi Nyarwanda, Nirere Shanel wamamaye nka Miss Shanel yabujije abantu kwitabira igitaramo cya Rema kizabera i Kigali avuga ko kukijyamo nta mutekano bazahabonera.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 (25-17, 24-26, 25-19, 25-18).
Itsinda ry’abana babyina rya Moriox Kids ryerekeje muri Kyrgyzstan aho ryatumiwe mu birori byo gusoza irushanwa Mpuzamahanga rya ‘World Nomad Games 2026’ bizaba tariki 6 Nzeri 2026.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yakatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Afurika kiri kubera Nairobi muri Kenya nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1.
Rutahizamu w’imyaka 24 ukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Noam Fritz Emeran, yatandakunye n’ikipe ya Groningen FC yakiniraga, ikina icyiciro cya mbere mu Buholandi.
Izi ngendo zizatangira ku wa Kane tariki 3 Nzeri , kugera ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026, mu gihe amasomo azatangira ku wa Mbere tariki 7 Nzeri 2026.
Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc, uzwi nka Knowless Butera, yagaragaje agaciro umugabo we Ishimwe Karake Clement, uzwi nka Producer Clement, afite mu buzima bwe, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza
Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2026 nibwo irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), yishakamo ikipe izahagararira aka karere mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Women’s Champions League) yashyizweho akadomo.
U Rwanda rwongeye kwerekana ubwiza n'uburyohe bw’ikawa yarwo ku isoko mpuzamahanga,aho rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ikawa, Café Show China 2026, ryabereye mu Bushinwa.