Amakuru

Mu Rwanda kuva ku 17-19 Ugushyingo 2025, hagiye kubera inama yiswe Vaccine Symposium 2025, ihuza impuguke zitandukanye mu bijyanye n’inkingo.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho amagororero mu gihugu, muri gahunda nshya igamije kugorora abakoze ibyaha aho guhora hashyirwa imbaraga mu guhana gusa
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yateguje ibura ry’umuriro  mu Mirenge igize akarere ka Nyamasheke no mu bice bya Bugesera, na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bigishwa ururimi rw'amarenga ndetse n'ubundi buryo bwose bugamije gufasha abafite ubumuga, mu gihe bazaba batangiye kubigisha.
Imyakaka 54 irashize u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye ubufatanye n’umubano  hagati y’ibihugu byombi. Ni umubano watangiriye ku wa 12 Ugushyingo 1971. Kuva icyo gihe, umubano wakomeje kwaguka  ndetse ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agiye atandukanye.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, rwakatiye Musonera Germain, wari wiyamamarije umwanya w’Ubudepite,  igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 50 Frws.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasubitse ku munota wa nyuma inama yari iteganyijwe guhuza Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC
U Rwanda na Leta ya Djibout, kuva tariki ya 11-13 2025, bigiye guhurira mu nama ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yo ku rwego rw’Abaminisitiri, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asanzweho no gukomeza kongera ubufatanye bw’ibihugu
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo Afurika ibashe kwihuta mu bukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga, hakenewe ubufatanye hagati ya za guverinoma  n’abikorera