Amakuru

Urwibutso Enterprise ni kimwe mu bikorwa bitajya bibura mw'imurikagurisha Mpuzamahanga ry'u Rwanda ribera i Gikondo "Rwanda International Trade Fair'. Uyu mwaka bazanye udushya dutandukanye ariko by'umwihariko bari kumurika igikorwa batangije cya 'Sina Gerard Football Academy', kigamije kuzamura impano z'abakiri bato mu mupira w'amaguru
Umuryango wa Human Rights Watch wamaganye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarebereye ubwicanyi buheruka gukorerwa abaturage mu Ntara ya Ituri bukozwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF
Umutwe wa M23 wagaragaje impamvu utitabiriye ibiganiro bahuriramo na Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bibera i Doha muri Qatar, bifitanye isano no kuba RDC yakomeje guhonyora ibikubiye mu masezerano y'amahoro hagati y'impande zombi
U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano atanu agamije gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, guteza imbere urubyiruko, ubufatanye mu bya polisi, ingufu no guhererekanya ubumenyi mu bya gasutamo
Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ibirego by’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu biherutse gutangaza ko uyu mutwe wishe abantu 169 muri teritware ya Rutshuru