Abagera kuri 47 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, basoje amahugurwa ajyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane yari amaze amezi atanu atangirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, basabwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe mu gucunga umutekano .