Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko igasaba ko buri ruhande rwubahiriza inshingano zarwo, cyane cyane izijyanye no kurandura umutwe wa FDLR.
Kuri uyu wa Kane, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Perezida ucyuye igihe, Fabrice Ngoga Shema, na Perezida w’agateganyo, Me Claudine Gasarabwe.
Rayon Sports yongeye kubona intsinzi muri shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27, itsinda Musanze FC ibitego 3-0, mu gihe Marine yo yanyagiye Al-Hilal SC ibitego 3-0, naho Police FC ikomeza kubura intsinzi nyuma yo gutsindwa na Al-Merrikh SC igitego 1-0.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yitabiriye umuhango Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yakiriyemo abayobozi bitabiriye Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika, yabereye iri kubera Moscow kuva ku wa 28-29 Ukwakira 2026.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, minisitiri Utumatwishima jean nepo abdallah, yagaragaje uko u Rwanda rukoresha umuco mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge, guteza imbere urubyiruko no kubaka igihugu.