Amakuru

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Imibereho y’Abaturage, yagaragaje ko igenzura ryakozwe ku bigo ngororamuco ryagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025, umubare w’abajyanywa muri ibi bigo wazamutse ku kigero cya 92%
Ishuri ryisumbuye rya Bumbogo ryatsinze amarushanwa ku Kinyarwanda, Umuco n'Umurage mu mashuri yisumbuye rifite amanota 90%, rikaba ariryo rizahagararira Umujyi wa Kigali muri aya marushanwa yitabirwa n'ibigo byo mu gihugu hose
Intebe y'Inteko y'umuco, Amb. Robert Masozera yatangaje ko hagiye gushyirwaho amabwiriza yo gukoresha ururimi rw'Ikinyarwanda, yiswe 'Ikinyarwanda ku isonga' azaba aje gufasha Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko kwibona mu rurimi gakondo rwabo
U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri mu kurwanya ruswa aho rwavuye ku wa 43 rwariho mu 2024 rukagera ku wa 41 n’amanota 58% avuye kuri 57% rwari rufite icyo gihe.
Umutwe wa AFC/M23 winjije mu gisirikare abandi basirikare bashya 7,532, nyuma yo gusoza amahugurwa n'imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, kiri mu gace ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Dr.Bizimana Jean Damascene yashimiye umwanditsi w'Ibitabo, Mukagasana Yolande wagize ubutwari bwo gusangiza mu gitabo 'Umurage w'Urubyiruko' amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka yagize ku muryango Nyarwanda
Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, Sosiyete ProDev Kayonza niyo yatangiye guhinga igihingwa cya Turmeric cyifashishwa mu kuryoshya ibiryo cyangwa icyayi.
Minisitiri Dr. Bizimana Damascene, yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ridashobora kugerwaho hatitawe ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda by'umwihariko indangagaciro yo kwigira no kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza , Domitilla Mukantaganzwa yaburiye abacamanza basubika imanza nta mpamvu zifatika, abasaba kwirinda ibi bikorwa byo gusiragiza ababurana no kubiriza ku nkiko
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhugirehe, yongeye gutamaza umunyamakuru Hariana Verás Victória, witatse akivuga imyato ko akora kinyamwuga nyamara yarigize ntibindeba ku mahano akorwa na Congo n'umutwe FDLR, agaragaza ko ntabunyamwuga akorana akazi k'itangazamakuru