Kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri haburanishijwe mu ruhame urubanza ruregwamo kaporali Simon Maniragena ushinjwa kwica umugore we biturutse ku bushake mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2025. Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamusabiye igihano cy'igifungo cya burundu.
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, cyatangaje ko Ibigo mbonezamikurire y'abana bizwi nka ECD byageze kuri 32,205 mu mwaka wa 2025, zigamo abana 1,165,384 biyongereyeho abarenga ibihumbi 800 kuva mu 2020.
Ba Ambasaderi bashya bahagarariye Ubuyapani na Qatar mu Rwanda bagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu gushimangira umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye ndetse no kwagura ishoramari n’ubucuruzi hagati ‘Ibihugu byabo n’u Rwanda.