Amakuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro byo mu Rwanda mu kwezi ku Ukuboza 2025, byiyongereyeho 8 %, ugereranyije n’uko byari bihagaze mu kwezi nk’uko mu 2024.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, yasize mu Ntara y’Iburasirazuba habereye impanuka 14, abantu batatu bakahasiga ubuzima.
Mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Muatarama 2026, abagize Koperative COTTRARU y’abantu bafite ubumuga ikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yatashye inzu y'ubucuruzi ifite agaciro ka Miliyoni 118.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yibukije abakoresha umuhanda ko ari igikorwaremezo gikwiye gufatwa neza, abasaba kubahiriza amategeko awugenga mu rwego rwo gusigasira iterambere, amahoro n'umutekano
Pegasus ni Porogaramu yifashishwa mu butasi , ikaba yarigeze kuvugisha abatari bacye n'u Rwanda rurimo rushinjwa kuyikoresha mu kumviriza amabanga y'ibindi bihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR - Inkotanyi , Amb Christophe Bazivamo, yakiriye mu biro bye, Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi.
Abanyarwanda baba mu gihugu cya Senegal batanze inkunga irenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, igenewe gahunda ya “Dusangire Lunch”, ifasha abanyeshuri kubona ifunguro rya saa sita ku ishuri